Yohani Batisita wa Sale

07 Mata | Umunsi wibukwa | Sof 2,3-13; Mt 18,1-5
Yohani Batista wa Sale akomoka mu Bufaransa. Amaze guhabwa ubusaseridoti, yababajwe cyane n’ukuntu abana b’abakene Babura amashuri kandi batabuze ubwenge. Muri icyo gihe ubutegetsi bukaba ntacyo bwafasha abana b’abakene. Higaga gusa abana bashoboye kwiyishyurira. Nibwo rero yigiriye inama yo kureba icyo yabamarira. Nuko abanza gukoranya abo ashoboye, atangira kubigisha ubwe. Kugirango uwo murimo utungane, Yohani yihutiye gushaka abarimu bamufasha. Nuko ajya gutura hamwe nabo, abashishikariza uwo murimo kandi arabahugura. Nyuma yihatiye gukwiza bene ayo mashuri n’ahandi mu gihugu. Mu mwaka w’i 1684, yashinze umuryango w’abafurere b’amashuri gatolika, witabirwa na benshi bifuzaga gukorera Imana kimwe nawe. Hanyuma abaha amategeko y’umuryango yibanda ku kwikenesha, ukwigomwa no gusenga cyane ndetse no kwita ku bakene n’imbabare. Yohani yari umuntu wicisha bugufi, udakunda ibyubahiro. Igihe bamuhaye icyubahiro bamugize «Chanoine» yarabyanze akomeza kwitwa Padiri. Yohani yanditse kandi ibitabo byinshi byiza. Yitabye Imana ari ku wa gatanu mutagatifu, tariki ya 7 Mata 1719. Yapfuye umuryango w’abafurere b’amashuri gatolika umaze kuba mugari, ndetse nabo bigishije bamaze kuba benshi cyane.