Yohani Berkimansi

13 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Yohani Berkimansi yavukiye i Diest mu Bubiligi. N’ubwo bwose yakuriye mu bukene. Ugushaka n’ukwihangana yari afite muri we byamufashije kwiga amashuri ahambaye. Mu 1616, yinjiye mu muryango w’abayezuwiti i Malines. Muri Novisiya aba indakemwa mu ico no mu myifatire, akaba umuntu ugirira icyubahiro gikomeye isakaramentu ritagatifu n’umubyeyi w’Imana Bikira Mariya. Amaze gusezerana ubwa mbere, bamwohereje i Roma gukomeza amashuri aho yize Filozofiya na Tewolojiya. Mu ishuri yahagaragaje ubuhanga butangaje, ariko kandi ntiyatwarwa n’ubwenge bw’amashuri gusa ngoyibagirwe isengesho n’ukwigomwa yagiraga. By’umwihariko yari afitiye urukundo abatagatifu bari baramubanjirije mu muryango w’abayezuwiti : Inyasi wa Loyola, Fransisko Saveri, abahowe Imana bo mu Buyapani, ariko cyane cyane Ludoviko Gonzagua na Stanislas Kosta. Imibereho Yohani Berkimansi yagize, na we yamuteguriraga kuzagera umunsi umwe mu rwego rw’abatagatifu. Yitabye Imana ku ya 13 Kanama 1621 nyuma y’indwara yamufashe tariki ya 5 z’uko kwezi.