Yohani Bosiko Umusaseridoti

31 Mutarama | Umunsi wibukwa | Fil 4,4-9; Mk10, 13-16
Yohani Bosiko yavukiye mu karere ka Piyemonti mu Butaliyani. Ababyeyi be bari bakennye cyane, bituma agira imibereho ivunanye akiri muto. Nyina wari umukristu kazi w’indahinyuka kandi ujijutse cyane mu by’iyobokamana amutoza hakiri kare imigenzo myiza ya gikristu. Ndetse akiri muto, hari igihe yasengaga agatwarwa buroho! Mu bandi bana b’urungano rwe, Yohani Bosiko yari abarushije kujijuka kandi akagira igikundiro mu bantu. Mu mashuri akaba umuhanga, akamenya gufata mu mutwe cyane. Amashuri makuru yayize yitegura kwiyegurira Imana, nuko mu w’1841 ahabwa ubusaseridoti yujuje imyaka makumyabiri n’itandatu y’amavuko. Kuva ubwo yatangiye umurimo ukomeye wo kuraruza abana b’inzererezi bandagaye mu mayira abakoranyiriza hamwe atangira kubigisha imigenzo myiza ya gikristu n’utundi turimo twinshi tunyuranye. Nyuma yabashingiye ikigo maze ikitirira Mutagatifu Fransisko wa Sales. Aho amariye kwitaba Imana imiryango ibiri yasize ashinze, uw’Aabaseleziyani n’uw’Ababikira ba Mariya Umufasha wacu(Congregation des Filles de Marie- Auxiliatrice). Yagabye amashami henshi kandi itabara urubyiruko henshi kw’isi. Igishimishije muri byose, ni uko umwe muri abo bana batangiranye na we yabaye Umutagatifu. Ariwe Dominiko Saviyo.