Yohani Damaseni

04 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | 2Tim 1, 13 14; 2, 1-13; Mt25, 14-23
Yohani Damaseni yavukiye i Damasi muri Siriya se yari ikegera cy’umutware mukuru w’i Damasi, ariko kandi akaba n’umukristu w’indakemwa. Yigeze kubohoza umukristu witwa Kisima wari wafashwe n’abanzi ba Kiliziya. Yohani Damaseni yakuze atera ikirenge mu cya se, ahabwa umurimo mu bautegetsi, akomeza kurangwa n’imigenzo myiza ya gikiristu yari yaratojwe n’ababyeyi be. Yujuje imyaka mirogo itatu y’amavuko, yiyumvisemo ingabire ya Nyagasani yo kutihambira ku by’isi. Niko guhaguruka ajya i Yelruzalemu gusengera aho Kristu yanyuze hose. Ahavuye yahisemo kwiherera wenyine maze ajya gutura mu kigo cy’abihayimana, ahantu h’agasi, bugufi y’i Betelehemu. Aho ni naho yagumye kugeza igihe apfiriye. Yohani Damaseni yabaye koko umuntu w’agatangaza mu kwihebera isengesho, aba umusaseridoti w’intangarugero, yihatira kwiga Teologiya no kuyigisha abandi. Niwe Kiliziya ikesha ibisobanuro amahame twemera. Yihatiye cyane kandi guharanira icyubahiro gikwiye guhabwa amashusho y’abatagatifu, yamaganira kure abashakaga kuyatesha icyubahiro. Mu nyigisho ze z’ingenzi, inyinshi ni izihamya ukwigira umuntu kwa Jambo n’ububyeyi bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.