Yohani Eudes

19 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Ri mu Bufaransa. Amashuri yayize mu bayezuwiti, aba umuhanga cyane mu nyigisho zose ariko cyane cyane muri Filozofiya. Yinjiye mu muryango w’abihayimana washinzwe na Filipo wa Neri, ugezwa mu Bufaransa na Kardinali Petero de Bérulle. Yahawe ubusaserdoti amaze imyaka makumyabiri n’ine. Kuva ubwo yatangiye gufasha imbabare n’abarwayi ataretse n’indi mirimo ya gisaserdoti. Yafashaga n’abasaserdoti bagenzi be batari barize bihagije mu kubahugura mu nyigisho zimwe na zimwe. Mu gushaka kwitangira urubyiruko no gushaka kurushaho kwamamaza Ivanjili muri rubanda rugufi yiyemeje gusezera mu muryango w’abihayimana ba “ Oratoire”, arema umuryango w’abihayimana b’abasaserdoti bitwa « Ab’Umutima mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikira Mariya ». Uwo muryango wafashije abakristu kurushaho gukunda no kubaha iyo mitima mitagatifu, bafasha kandi n’abanyabyaha kugarukira Imana, yaremye undi muryango w’Ababikira bitwa « Ababikira ba Bikira Mariya w’urukundo », ugenewe kugoboka no kugarura mu nzira iboneye abakobwa bigize ibyomanzi. Yohani Eudes yagaragaje igitekerezo cye cyiza cyo kubakisha amaseminari ahntu henshi. Umurimo wayo ukaba uwo kurera abasaserdoti nyabo, bagatabara abahakanyi, bagakomeza abayoboke, babigisha Ivanjii. Ari mu mvugo ari no mu nyandiko ze, yitaye cyane ku basaserdoti ngo batunganye ubutumw bwabo. Yohani Eudes yabaye intumwa y’Umutima mutagatifu wa Yezu wuzuye urukundo akunda Imana Se, n’impuhwe agirira abantu. Yashyizwe mu rwegorw’ Abatagatifu mu mwaka w’1925.