Yohani Fisheri

22 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Yohani Fisheri yize amashuri makuru muri Kaminuza y’i Cambrigde. Nuko ayirangije aba umwarimu muri iyo Kaminuza kubera ubuhanga bari bamuziho. Nyuma ndetse yanagizwe umuyobozi mukuru w’iyo Kaminuza. Mu mwaka w’1504, yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Rochester. Kuva ubwo yitangira ibikorwa by’urukundo, akanita cyane cyane ku bakene n’imbabare, akaba kandi n’umuntu ukunda gusenga no kwicisha bugufi. Mu nyandiko ze nyinshi, yarengeye bikomeye amahame ya Kiliziya gatolika, avuguruza ku buryo bwose inyigisho z’abaciye ukubiri na Kiliziya gatolika. Igihe umwami Henariko wa VIII asabye gutandukana n’umugore we w’isezerano, Gatarina w’Aragon, Yohani Fisheri yanze kwemera ubwo butandukane. Ibyo byarakaje umwami cyane, bituma atumiza inama y’abakozi ba Kiliziya mu gihugu cye, abahatira kwemera ko umwami ari we waba n’umukuru wa Kiliziya mu Bwongeleza. Ibyo nabyo Yohani Fisheri yabyamaganye rugikubita, maze noneho umwami arushaho kumurakarira cyane, ategeka ko bamushyira mu buroko agafungwa. Aho arekuriwe, yongeye kwamagana ibyo umwami yashakaga byo kuzasimburwa ku ngoma n’umukobwa we Elizabeti, yari yarabyaranye n’umugore wa kabiri yari yaracyuye. Ubwo butwari butangaje Yohani Fisheri yagize bwo kuvuguruza kenshi amafuti umwami yakoraga, byatumye Papa arushaho kumushyigikira maze ku wa 20 Gicurasi 1535 amugira Karidinali. Ibyo nanone byarushijeho kurakaza umwami, nuko kubera umujinya ukabije uvanze n’ishyari ategeka ko bafata Yohani Fisheri bakamuca umutwe. Hari ku wa 22 Kamena 1535. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu ku itariki ya 19 Gicurasi 1935 hamwe na Tomasi More.