Yohani Guwalberti

12 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Yohani Guwalberti yavukiye i Floransi muri 985. Ni we washinze ishami ry’Umuryango w’Ababenedigito ryitwa “Congregation de Vallombreuse”. Inkomoko y’ubutore bwe iratangaje cyane. Umwe mu babyeyi be yari yarapfuye aguye mu mvururu. Nuko umunsi umwe, Yohani ariho atemberana n’abasirikare, ahura na wa muntu wishe umubyeyi we. Wa mwishi akibakubita amaso, yumva ko ibye birangiye, ni ko kubusanya amaboko, ashushanya umusaraba ategereje kwipfira. Naho Yohani, aterwa imbabazi n’iyo myifatire yamwibutsaga Yezu ababarira abishi be ku musaraba, nuko na we ababarira umwishi w’umubyeyi we, aramureka arigendera. Hanyuma Yohani ajya mu Kiliziya, nuko abona Kristu ku musaraba, arimo amwunamira nk’aho ashimira kubera izo mbabazi za gitwari yagiriye umwishi w’umubyeyi we.