Yohani Intumwa

27 Ukuboza | Umunsi mukuru usanzwe | 1Yh1, 1-4; Yh20, 2-8
Mu ntumwa Yezu yatoye mbere, ab’ikubitiro ni Petero na murumuna we Andreya, na Bene Zebedeyi Yakobo na Yohani. Bose bari abarobyi, abatora bari mu mato yabo, arababwira ati: “Nimunkurikire , mbagize abarobyi b’abantu”. Yohani yagiranye umubano wihariye na Yezu, aba inkoramutima ye. Niwe wegamye ku gituza cya Yezu igihe yasangiraga Pasika n’intumwa ze ubwa nyuma, ashaka kumenya izina ry’uwo Yezu yavugaga ugiye kumugambanira. Yohani aho kuvuga Izina rye mu Ivanjiri yanditse, yanditse yivuga ati: “Uwo Yezu yakundaga”. Niwe wahawe Mariya ho Umubyeyi, igihe yari ahagaze iruhande rw’Umusaraba. Niwe wenyine mu ntumwa wabonye imipfire ya Nyagasani, afasha kandi Mariya gushyingura umurambo wa Yezu. Ni nawe wabaye uwa mbere mu ntumwa wemeye izuka rya Yezu Kristu. Mu Ivanjiri yanditse, Yohani niwe uhamya iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, ati: “Nuko Jambo yigira umuntu kandi atura muri twe”.