13 Nzeli |
Umunsi wibukwa |
1Kor 4,10-18, Lk6,27-38
Yohani Krisostomo yapfushije se akiri muto cyane, arerwa na nyina, amuha uburere bwiza. Aho akuriye yagiye mu mashuri, agira n’amahirwe aba umuhanga koko. Ab’icyo gihe ndetse baramutangarira cyane. Gusa yabaye umukiristu bitinze kuko yabatijwe afite imyaka cumi n’umunani y’amavuko. Nyina amaze gupfa, Yohani Krisostomo yahinduye imibereho, agira igitekerezo cyo kwiyegurira Imana. Nibwo ahagurutse iwabo yigira ahantu hiherereye wenyine mu mpinga y’umusozi, aho yamaze igihe kirekire asenga. Aho hantu ariko haramunaniye kubera amagara ye, nibwo bibaye ngombwa ko agaruka iwabo mu mujyi. Nuko atangira ubwo kwigisha ibw’iyobokamana, maze abantu benshi bagahururira izo nyigisho ze. Umwepisikopi yaramushimye aramwiyegereza, amugira umufasha we, maze mu mwaka wa 386 ahabwa ubusaseridoti. Guhera ubwo inyigisho ze zirushaho gushikirwa n’igihugu cyose maze nawe yitangira byimazeyo umurimo wo kwigisha Ivanjiri.
Mu mwaka 397, Yohani Krizostomo yatorewe kuba umwepisikopi wa Konstantinople. Umwete n’inyigisho ze zituma arushaho gukundwa hose, ahindura benshi bemera kubatizwa, abari baradohotse nabo bagarukira Imana na Kiliziya. Inyigisho ze kandi zari zahashyaga abari baratwawe n’umutima w’ubusambo kuko zarengeraga abakene n’imbabare. Ntibyatinda ariko umwamikazi Eudoxie atangira kumutinya no kumugirira ishyari. Nuko batangira kumutoteza bikomeye, bigeza n’ubwo aciwe mu gihugu. Yohani Krizostomo yaguye mu buhungiro, mu mwaka wa 407. Nyuma umurambo waje gushyingurwa I Konstantinople mu cyubahiro gikwiye koko iyo ntwari yitangiye Ivanjiri. Nuko ibitabo n’amabaruwa yanditse bigirira akamaro gakomeye Kiliziya.