Yohani Leonardi

09 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Yohani Leonardi yavukiye hafi ya Lucca muri Toskane. Yabanje gukora mu nzu batangiramo imiti y’abarwayi. Mu mwaka w’1571, yakoranyije bamwe mu basore bifuza kuba abasaseridoti, ababumbira hamwe agirango bigishe urubyiruko. Cyakora mu butumwa bwe Yohani Leonardi ntiyorohewe na buhoro, kubera ko mu nyigisho ze yarwanyaga amafuti. Aho aviriye iwabo i Lucca yagiye i Roma. Agezeyo yunguka igitekerezo cyo gutegura abasaseridoti bakereye koherezwa kwamamaza inkuru nziza mu mahanga ya kure. Nibwo mu mwaka w’1603 atangiye Seminari yo gutegura«Abogezabutumwa». Iryo shuri ryemewe ku mugaragaro na Papa Urbano wa VIII mu mwaka w’1627, Yohani Leonardi amaze imyaka igera kuri cumi n’umunani apfuye. Kubera kwitangira abantu byahebuje, yanduye indwara y’icyorezo yari yarateye, aba ariyo imuhitana. Mu mibereho ye yagaragaje cyane urukundo yari afitiye Imana na bagenzi be.