16 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 28 Nzeri 1975, Papa Pawulo wa VI yashyize mu rwego rw’abatagatifu Yohani Macias wari wariyeguriye Imana mu muryango w’abadominikani. Nta kintu gihambaye yakoze kimwitirirwa. Kizwi gusa ni uko yari umuntu w’intungane bitangaje akaba yaratanze urugero rwiza mu gukunda abandi no kwicisha bugufi. Ubundi Yohani Macias akomoka muri Espanye, akaba yaragize ibyago byo kuba imfubyi akiri muto cyane. Kugirango abone ikimutunga, yabaye umushumba w’amatungo kugeza afite imyaka mirongo itatu n’ine. Nyuma yagiye muri Amerika, ajya i Lima mu gihugu cya Peru, aho yabonye umurimo ku mucuruzi w’inyama. Igihe yujuje imyaka mirongo itatu n’irindwi, Yohani Marias yinjiye mu muryango w’abadominikani. Yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ashinzwe kwakira abashyitsi ku muryango. Muri iyo myaka nibwo yagaragaje by’ukuri ubutagatifu bwe; haba mu gusenga cyane nyuma y’imirimo ndetse no mu ijoro ashengerera Isakaramentu ritagatifu, agakubitiraho no kuvuga Rozari buri munsi. Yakundaga abakene bitangaje kandi ntabe yagira uwo asubiza inyuma.