27 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
Yohani Mariya Muzeyi ni umwe mu bahowe Imana makumyabiri na babiri b’i Buganda. Yabatijwe ari mu kigero k’imyaka mirongo itatu. Abapadiri bamaze kugira inama abakristu yo kutishyira umwami, Yohani Mariya na bagenzi be bamaze amezi agera kuri umunani bihishe batagera ahagaragara. Bityo kugera ku bapadiri no guhabwa amasakramentu bikaba mu ijoro. Byaratinze noneho ntibaba bakinihisha. Umwami abatumaho ngo bazamwitabe kuko ibyo kubica bitakiriho. Ariko barabikenga banga kujyayo ahubwo bamenya ko ashaka impamvu yo kubafata. Yohani Mariya Muzeyi abwira abandi ati: “Hishi! Ubukristu butagaragaye nabwo ntabwo. Tuzihisha na ryari? Ejo nzamwitaba niba mwe mutabishaka. Nanyica ampoye Imana ntacyo bizaba bitwaye”. Buracya arashogoshera n’ibwami. Umutware mukuru w’umwami ngo amubone ati: “Ni ishyano! kuza wenyine usize bagenzi bawe ni iki? Genda ubabwire mwese muzinduke ejo muzabonane n’umwami”. Asubirayo rero abitekerereza Abapadiri, ahabwa amaskramentu nuko abasezeraho, acaho aragenda asezera no kuri bagenzi be. Mu gitondo azindukira ibwami wenyine kuko bagenzi be bari batinye. Ageze ibwami ahagarara ku karubanda. Ngo bamubone rero baramufata, baramuboha, bajya kumujugunya mu kidendezi cy’amazi cyari bugufi aho. Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari umwami Mwanga yaherukiyeho guhora iby’Imana.