Yohani Mariya Viyane

04 Kanama | Umunsi wibukwa | Ezk3, 16-21; Mt9, 35-10, 1.
Yohani Mariya Viyane yavukiye I Dardilly mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi ariko kandi bakaba abakristu bakomeye. Nibo rero yakuyeho uburere bwiza kuva akiri muto. Yohani Mariya Viyane ariko yatangiye amashuri akuze cyane kuko yifuzaga kuba umusaserdoti. Nubwo kwiga akuze bitari bimworoheye bwose, yashoboye kugera ku cyifuzo cye. Yahawe ubusaserdoti mu 1815. Amaze kubuhabwa yoherejwe gufasha muri paruwasi ya Ecully. Icyo gihe yagiyeyo atari yahabwa uruhusa rwo gutanga isakaramentu ry’imbabazi, kuko hari ibice bimwe by’inyigisho atari yararangije. Aho aboneye urwo ruhusa, abakristu bamuyobotse ari benshi ahanini kubera inyigisho ze. Nyuma yimuriwe i Ars arahatinda cyane, aba ari naho arangiriza imibereho ye. Ageze i Ars ntiyatinze kubona ko abakristu baaho badohotse cyane, abandi bagata ! yarabavuguruye, arabigisha, abaha inama nziza kandi ababera urugero rw’ukwitagatifuza. Imyifatire ye yatumaga rubanda rumubonamo umuntuukorerwamo n’Imana. Nuko abakristu benshi bagaturuka hirya no hino mu bihugu ndetse no mu mahanga baje ngo abafashe guhabwa isakaramentu ry’imbabazi. Hari n’abazaga baje kwiyumvira gusa inyigisho ze no gusenga hamwe na we. Yohani Mariya Viyane yabaye koko umuhuza w’Imana n’abantu. Bityo paruwasi ya Ars ayihindura umurwa wa Nyagasani, iba ihuriro ry’abifuza kugororokera Imana ndetse n’abafite inyota yo kuyimenya. Mu minsi ya nyuma y’ubuuzima bwe, yakomeje kwitagatifuza no gufasha abandi kugororrokera Imana. Yitabye Imana mu ijoro ry’uwa 4 Kanama 1859, amaze imyaka mirongo irindwi n’itatu (73).