16 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Aho arangirije amashuri muri Kaminuza y’i Prague h’iwabo muri Cekosolovakiya, Yohani yahawe umurimo n’umwepiskopi wa Prague kuko yari umuhanga mu by’amategeko. Kumwita Nepomuseni rero byaturutse ko yavukiye ahitwa Pomuk, bityo iryo zina rigasobanura aho akomoka. Hashize imyaka cumi akorana n’uwo mwepiskopi, mu 1380, yahawe ubusaseridoti. Icyo gihe afasha cyane abadage bakoreraga mu mujyi wa Prague. Mu 1389, yabaye umwungiriza w’umwepiskopi. Uwo murimo ariko uza kumutera ikibazo, ntiyashoboraga kumvikana n’umwami Wenseslasi wa IV. Tariki ya 20 Werurwe 1393 ashyirwa mu buroko, nuko nyuma y’ingoyi n’agashinyaguro yari amazeho iminsi, bamujugunya mu ruzi rwambukiranya umujyi wa Prague. Ngiyo imipfire ya Yohani Nepomuseni. Ntawe uzi neza icyo yapfuye n’umwami. Cyakora ngo byaba wenda ari uko yanze kubwira umwami ibyaha umwamikazi yireze mu ntebe ya Penetensiya.