08 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
Tobi 12,6-13; Mt22,34-40
Yohani w’Imana yavukiye mu gihugu cya Portugali ahitwa Montomoronovo. Ababyeyi be bari bakennye ariko bakaba abakristu beza. Bihata kumurera neza, ariko amaze gukura yiha gukora ingeso mbi no kuzerera. Igihe yari yujuje imyaka cumi n’umunani, yaracitse yigira muri Espanye ababyeyi be batabizi. Ararorongotana iyo, ashobewe aza kubona ubuhake ku mushumba w’ubushyo bw’intama. Ahaba imyaka myinshi, nyuma yinjira mu ngabo z’umwami wa Espanye. Hashize igihe bamubikira ko nyina yitabye Imana; biramubabaza cyane, nyamara ariko kandi bimuviramo intandaro yo kwihana ibibi byose yakoraga. Atangira ubwo gusenga cyane, kwigomwa mbese yicuza ibyaha byose yakoze. Aho aviriye mu gisirikare ntiyiriwe asubira iwabo, ahubwo yagerageje gucuruza ibitabo n’utundi tuntu ngo yirwaneho. Imana iramufasha biramuhira, nuko ubucuruzi bwe burakomera cyane aba umukire ukataje. Niko gutangira ubwo afasha abakene cyane n’indushyi, yubakisha ibitaro binini, ari nako kandi ubwo akomeza kwitagatifuza. Kugirango abone ibitunga abarwayi, yitanze ijoro n’umunsi kandi agasaba mfashanyo hirya no hino. Muri uko kwitangira abarwayi, yashinze umuryango w’abafurere wita ku barwayi; abaha urugero rwiza kandi abamenyereza kwitagatifuza. Yohani w’Imana yitabye Imana tariki 8 Werurwe 1550; ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w1690.