14 Ukuboza |
Umunsi wibukwa |
1 Bmi19, 4-15; Lk 14, 23-33
Yohani w’Umusaraba yavukiye bugufi ya Avila muri Espanye. Amaze kuba umusore yinjiye mu muryango w’Abakarmeli, mu mwaka 1567 ahabwa ubusaseridoti. Haciye iminsi yigiriye inama yo kuvugurura amategeko ya Karmeli hamwe na Mutagatifu Tereza wa Avila. Tereza yaravuze ati: “Yohani ni umuntu mugufi, ariko nemera ko ari umuntu muremure mu maso y’Imana. “Yohani yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, na we Tereza afite mirongo itatu n’ibiri. Nyamara ariko ibyo ntibyababujije gukorera hamwe mu bwumvukane, batera umwete abo mu muryango wabo. Yohani w’Umusaraba yakundaga kuvuga ati: “ahatari urukundo muhabibe urukundo maze muzahasarure urukundo”. Ati : “Ubumenyi dushobora kugira bw’Imana kuba mu mutuzo dukesha Imana”. Mtagatifu Yohani w’Umusaraba ni umuyobozi utagereranywa wa buri muntu wese ugaragariza ukwemera kwe mu mibereho ye ya buri munsi.