19 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Rom 8, 31 - 39; Yh12, 24 - 26
Akenshi ishingwa rya kiliziya mu bihugu bimwe na bimwe ryakunze gutangirana n’iyicwa ry’abogezabutumwa bicwaga bahowe Imana. No kuva kera kandi mu ntangiriro z’ubukristu byaravuzwe ko amaraso y/abahowe Imana aba iteka imbuto y’ubukristu. No muri Amerika y’amajyaruguru, mu kinyejana cya XVII haguye abihayimana umunani b’Abayezuwiti bakomoka mu Bufaransa; bahowe Imana mu ntangiriro za Kiliziya yaho. Bamwe biciwe muri Amerika, abandi bicirwa muri Kanada. Abarwanyaga ubukristu ntibatumye rubanda rwakira inyigisho zabwo; ku buryo habatizwaga gusa abarwayi n’abageze mu gihe cya nyuma cy’ubuzima bwabo.