18 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
2 Tim 2, 8-12; Yh 15, 18-21
Yohani wa I yabaye Papa kuva mu mwaka wa 523 kugeza mu mwaka wa 526. Niwe Papa wa mbere wagiye i Konstantinopoli akakiranwa icyubahiro kimukwiye. Icyo gihe umwami Teodorika w’Ubutaliyani yategetse Papa gukora urwo rugendo, amutumye ku mwami w’abami Yustini wa I wari ufite icyicaro i Konstantinople, amusaba kurekera uburenganzira bwose abayoboke b’idini ryari ryaradutse ryahakanaga ko Kristu Atari umwana w’Imana. Umwami w’abami nyamara ntacyo yabikozeho ahubwo yarabisuzuguye ndetse arushaho kubuza inyigisho zabo. Aho Papa ahindukiriye n’ubutumwa yahawe ntacyo bugezeho, umwami Teodorika yararakaye cyane akeka ko Papa yamubeshye. Nuko aramufata amushyira mu buroko ahitwa i Revema, aho yaguye tariki ya 18 Gicurasi mu mwaka wa 526, yicishijwe inzara. Nyuma y’imyaka ine nibwo ibisigazwa by’umubiri we byashyinguwe mu Kiliziya ya Petero Mutagatifu i Roma. Iyo mihango ikorwa mu cyubahiro gikwiye koko abahowe Imana.