Yohani wa Kapistrano

23 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Yohani yavukiye I Kapistrano mu Butaliyani mu mwaka w’1386. Yize amashuri menshi cyane, aba umuhanga ukomeye mu by’amategeko. Yagize n’umwanya ukomeye mu butegetsi bw’igihugu. Aho imidugararo itereye mu gihugu, yarafashwe arafungwa; arekuwe yongera guhabwa indi mirimo. Icyo gihe ashaka umugore arashyingirwa, ariko hashize iminsi agira amakuba arapfakara. Nyuma y’ibyo byago byose yagize, yiyumvisemo ijwi rya Nyagasani rimuhamagara. Aherako rero asaba kwinjira mu muryango w’Abafransiskani. Nuko aho amariye kwinjira ahabwa ubusaserdori bidatinze. Amaze kubuhabwa atangira ubwo keigisha cyane mu mirwa myinshi ikomeye y’Ubutaliyani. Nibwo akundishije benshi Ijambo ry’Imana kubera inyigisho ze nziza bitangaje. Abantu batagira ingano baramushikira maze inyigisho ze zivugurura ubukristu henshi. Icyo gihe Papa aramushima cyane, amuha umurimo wo kujya yigisha aho amutumye hose. Yohani yarwanye urugamba rukomeye arwanya abagome bashakaga kurimbura ubukristu mu Burayi. Nuko arabatsinda maze ingoma ya Kristu ikomeza kwamamazwa hose. Imiruho ivanze no gukura ariko ntiyamworoheye ahubwo yaramuhuhuye yitaba Imana mu mwaka w’1456.