Yohani wa Kenti

23 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Yohani yavukiye muri Polonye. Arangije amashuri ya Kaminuza i Krakoviya nibwo yahawe ubusaseridoti nyuma aba mwarimu w’icyamamare wa Filozofiya na Teologiya. Hagati aho ariko yari yarabaye na Padiri mukuru wa Paruwasi. Mu mirimo ye yo kwigisha, Yohani yarangwaga n’ubumenyi buhanitse ariko cyane cyane akarangwa n’urukundo, yakundaga abakene. Urwo rukundo kandi akanarukomora ahanini ku rukundo ruhebuje yakundaga Nyagasani Yezu Kristu; kuko yigeze no gufata inzira ajya gusura ahantu hatagatifu Yezu yabaye n’aho yapfiriye. i Roma naho yagiyeyo ubugira kane kose, ajya gusenga ku mva ya Petero na Pawulo batagatifu. Yohani Kenti yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo inani n’itatu.