Yohani wa Mata

17 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Yohani yavukiye ahitwa I Provensi mu Bufaransa. Nyuma y’amashuri yize i Paris, yahawe ubusaseridoti mu 1185. Mu Misa ye yasomye ubwa mbere, yabonekewe n’umumalayika ahagaze hagati y’infungwa ebyiri. Iryo bonekerwa akaba ari na ryo ryamuteye gushinga umuryango wo gucungura imfungwa zagizwe abacakara kurema uwo muryango yabifashishwemo na Feligisi wa Valuwa (uhimbazwa ku wa 20 Ugushyingo), bawita uw’ubutatu Butagatifu awuha kandi umwambaro Malayika yari yambaye amubonekera. Abihaye Imana bo muri uwo muryango batabaye infungwa nyinshi z’abakristu bari mu maboko y’abayisiramu. Yohani yitabye Imana tariki ya 17 ukuboza 1213.