13 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Borgberge hafi ya Paderborn ho mu Budage. Amaze kwinjira mu muryango w’Abamonaki, yakomeje amashuri muri Kaminuza y’I Paris mu Bufaransa. Yordani yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu ukunda cyane gusenga. Inyigisho ze kandi zahururirwaga na benshi. Nyuma y’urupfu rwa Mutagatifu Dominiko, mu mwaka wa w’1222 yatorewe kuyobora umuryango w’Abadominikani. Yordani ni we washoje umurimo ukomeye cyane Mutagatifu Dominiko yari yaratangiye wo gushyiraho amategeko-shingiro y’umuryango w’Abadominikani. Amaze kunonosora neza amategeko y’umuryango, winjiwemo n’abarimu benshi b’abahanga. Igihe avuye mu rugendo muri Palestina, ku wa 13 Gashyantare 1237, Yordani yaguye mu nzira ari mu bwato bwarohamye mu Nyanja ya Mediterane.