Yosefina Bakhita

08 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Ku cyumweru, tariki ya 1 ukwakira 2000, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu abahowe Imana ijana na makumyabiri bo mu bushinwa n’ababikira batatu. Umwe muri abo babikira ni Mama Yosefina Bakhita, umwiraburakazi wo mu guhugu cya SSudani wo mu muryango w’«Abakobwa b’urukundo» (Institut des filles de la charté dites«Canossiennes»). Nk’uko amateka y’ubuzima bwe abigaragaza, Yozefina Bakhita yavukiye mu gihugu cya Sudani mu 1896. Afite gusa imyaka irindwi yarafashwe ngo agurishwe nk’umucakara. Muri ubwo buzima bwa gicakara yabayeho nabi kuko yanyuze mu maboko y’abacuruzi b’abacakara batamufashe neza. Nyamara we ntabwo yigeze ashengurwa n’ubwo buzima kuko yumvaga Imana yonyine iruta abatware bose kandi ko ariyo mugenga w’ubuzima bwa muntu. Yaje kujya mu muryango w’abakobwa b’urukundo (Canossiennes) mu gihugu cy’Ubutaliyani. Mu buzima bwe agaragaza ko ari umuvugizi w’ubwisanzure bw’abari n’abategarugori. Yashakaga mbere na mbere bagenzi be babona ubwisanzure n’ubwigenge bushingiye ku burenganzira bwa Muntu. Yitangira icyatuma mugenzi we ahabwa agaciro kandi nicyo cyari cyatumye yiha Imana. Yitabye Imana mu 1947 nyuma y’ubuzima bw’ubwitange burenze bwo kurengera abari n’abategarugori. Dusabe Mutagatifu Yozefina Bkhita ngo amasengesho ye abohore abavandimwe bacu bagikandamijwe cyane cyane abagurishwa nk’abacakara n’abavutswa uburenganzira bwabo bitewe n’impamvu zinyuranye muri Afurika cyane cyane Sudani by’umwihariko maze haboneke ubwiyunge n’amahoro.