27 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Yosefu Kalasanzi yavukiye muri Espanye mu mwaka w’1556. mu busore bwe, kugeza ku myaka miringo itatu n’itandatu, yabayeho ari umukire cyane. Nyuma yahisemo kwitangira kwamamaza Ivanjili, aba umusaseridoti. Mu 1592, yiyumvisemo igitekerezo cyo kujya i Roma. Aragenda rero ahageze atura mu gace gatuwe n’abakene, arabafasha, ahubakisha amashuri, umutungo we atangira kuwukoresha ngo arengere indushyi. Yashinze umuryango w’abihayimana b’abasaseridoti wita kuburere bw’abana mu mashuri, bakitwa
“ Les Priaristes” (Scholae Priae). Ibikorwa bye byiza byamenyekanye mu bihugu byinshi, cyane cyane mu Butaliyani, mu Budage no muri Polonye. Nyuma y’ingorane nyinshi yahuye nazo muri iyo mirimo, yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo icyenda n’ibiri.