Yosefu Mukasa

15 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Yosefu Mukasa niwe mugande wa mbere wahowe Imana. Yabatijwe ku wa 30 Mata 1882, bamwica ku wa 15 Ugushyingo 1885, afite imyaka makumyabiri n’irindwi. Yosefu Mukasa yabyirukanye uburanga n’imico myiza cyane. Amaze guca akenge, nibwo yagiye ibwami, aba intore y’umwami Mutesa. Aho ibwami, yabaye cyane umutoni wa Mutesa ku buryo no mu itanga rye, umwami Mutesa yaciriye mu maboko ya Mukasa. Hari mu mwaka w’1884. Mutesa yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Mwanga. Mwanga uwo yari yarabyirukanye na Mukasa maze nawe aramutonesha, amwubakishiriza urugo hafi y’urwe ndetse abantu bakeka ko aguye kumugira umutware w’intebe. Ibyo byatumye uwari umutware w’intebe agirira ishyari Mukasa, ashaka uko yamuteranya n’umwami. Impamvu ya mbere iba uko Mukasa yakundaga guhana umwami ingeso y’ubusambanyi ndetse akamwima n’abana b’intore yashakaga gukoresha ingeso mbi. Ngo impamvu ingana ururo! Umunsi umwe, umwami yarwaye indwara y’umuriro araremba, atuma Mukasa kumusabira umuti kwa Padiri. Umuti Mukasa arawuzana ariko ukaba uzirana n’inzoga n’umunyu. Mu kuwunywa, Mwanga yanga gukurikiza amategeko, yirira umunyu,, maze si ukuribwa mu nda arakekembuka. Umwami ati:«ndapfuye kandi nzize Mukasa n’abazungu». Rubanda iti:«Mukasa ntajye, atwiciye umwami». Katikiro, wari umutware w’intebe, ati:«sinjye wabona Mukasa». Ubwongubwo Mwanga yahise atanga Mukasa. Nawe abimenye anyarukira kwa Padiri gusezera no gusaba Ukaristiya ya nyuma. Mukasa agarutse, ahurirana n’abamuboha, Katikiro akaba yari yababwiye ati:«izuba ntirirenge mutaramutwika abona». Igihe abishi barimo batashya inkwi zo kumutwika, Mukasa we yarapfukamye asaba Imana gupfa gitwari. Mu rupfu rwe, yagaragaje ukwemera gukomeye n’urukundo rw’Imana rutangaje. Yamaze gupfa, umwami n’umutware w’intebe bati:ibyabakiristu birarangiye. Abandi nabo bati:«nta gahinda twiboneye umuvugizi mu ijuru. Uwazana natwe ngo dupfe nk’urwa Yozefu Mukasa». Iyo mipfire ya Yozefu rero yateye Mwanga kurushaho kubisha, yiyemeza gutsemba abkristu. Abana bo bakomera ku bukiristu bwabo: abigishwa barabatizwa, abadakomeje barakomezwa, bose bitegura guhorwa Kristu bibitswa ububabare n’urupfu bye. Kuri bo, umukiro nyakuri n’uw’ijuru kabone n’ubwo wabasaba kumena amaraso yabo.