Yozafati

12 Ugushyingo | Umunsi wibukwa | Heb 10,32 - 36; Yh 11,45 - 52
Yozafati yavukiye muri Rusiya, mu ruhande ruhana imbibe n’igihugu cya Polonye. Kuva akiri muto akurana uburere bwiza, bitewe ahanini n’ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera gushyitse. Amaze kugira imyaka makumyabiri, yiyeguriye Imana mu muryango w’abamonaki ba Mutagatufu Baziri; nyuma ahabwa ubusaseridoti. Mu mwaka w’1617, yatorewe kuba arkiyepiskopi wa Polski. Kuva ubwo yitangira byimazeyo kwamamaza inkuru nziza, benshi mu bayobye bagarukira Kiliziya. Ibyo ariko byatumye abanzi ba Kiliziya bamugirira urwango rukabije! Batangira ndetse no kumuhiga ngo bamwice. Nyamara ariko kandi ntiyigeze anagerageza kwihisha. Ahubwo yahoraga yinginga abamwanga ngo bazagaruke mu nzira y’ukuri, bave mu nzira za sekibi. Umunsi umwe rero Yozafati aza guhurira mu nzira n’ibyo birura. Nuko bamubonye biruka bajya gushaka intwaro zabo, Yozafati aho guhunga ahubwo arahagarara. Nuko abonye baje agenda abasanganira ababwira ati:«Bna banjye niba arinjye mushaka, ndabizaniye». Nuko bamutera amacumu ubwo bamutsinda aho. Abategetsi bahera ko babafata kubera ubwo bugome, barabatanga ngo bicwe. Mbere yo kwicwa bose bicujije icyaha cyabo, bagarukira Kiliziya. Hari mu mwaka w’1623.