Yozefu

19 Werurwe | Umunsi mukuru ukomeye | 2Sam 7,4-16; Rom 4,13-22; Mt 1,16-24
Abanditsi b’Ivanjili ntacyo bavuga kuri Yosefu ku buryo burambuye, usibye mu Ivanjili ya Matayo n’iya Luka bamuvugaho gato bitari borebire. Bavuga ko yari uwo mu muryango wa Dawidi; ko yari umubaji, ko kandi yari umuntu w’intungane. Yosefu yarambagije umukobwa w’isugi witwa Mariya. Birashoboka ko yifuzaga kubana na Mariya ngo bazabyarane abana. Nyamara Yosefu wari utarigeze agira imibonano na Mariya, yakubiswe n’inkuba abonye ko Mariya atwite! Mbega akaga! Nta shiti, ubwo Yosefu yiyemeza kumureka. Icyakora akibwira ko yabikora mu kinyabupfura atamukojeje isoni. Igihe akibizirikana, Imana ishyiraho akayo. Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati:«Yozefu, mwana wa Dawidi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu». Izo nzozi zirangiye, Yosefu yakangutse yahindutse undi, yumva ko Imana yamushinze umurimo agomba gutunganya. Yemera kwakira Mariya iwe, azi kandi ko ashinzwe umwana uzavuka hamwe na nyina. Byongeye kandi bombi bamenyeraho ko umwana abaragijwe, akazabyirukira muri urwo rukundo rwabo akanarwisanzuramo. Igihe itegeko rya Kayizari risohotse, rigamije ibarura mu bihugu yategekaga, Yosefu yagiye kwiyandikisha i Betelehemu ajyana na Mariya. Aho i Betelehemu niho umwana yavukiye. Bahavuye bagana mu Misiri, bahunga Herodi wahigaga umwana ngo amwice. Herodi amaze gupfa, nibwo Yosefu na Mariya hamwe n’umwana bagarutse muri Galileya, batura i Nazareti. Yosefu yasubiye gukora umurimo we w’ububaji, ari nako awigisha umwana uko agenda akura. Yosefu yongeye kuvuga igihe we na Mariya bamaze iminsi itatu bashakisha Yezu yazimiye ari mu i Hekaru. Nyuma y’icyo ntakindi kivugwa kuri Yozefu. Amavanjili ntaho yongera gutungura izina rye. Ibyo yakoze yose, bigaragaza ko Yozefu yubashye Imana ku buryo bwose. Yareze neza umwana Yezu arakura, amurwanaho we na nyina; nuko umurimo yashinzwe n’Imana arawusohoza. Kubera ko Yosefu yabaye umurinzi wa Yezu, Abapapa benshi uko bagiye basimburana bemeje ko Yozefu ari umurinzi wa Kiliziya, nk’uko Mariya umubyeyi wa Yezu yabaye na we umubyeyi wa Kiliziya. Papa Piyo wa XII niwe watangaje ko Yozefu Mutagatifu ari umurinzi w’abakozi, maze n’umunsi mukuru we ugahimbazwa tariki ya 1 Gicurasi. Umuntu uri mu gihe cye cya nyuma kuri iyi si, na we ashobora kwiyambaza Yosefu Mutagati kugirango amufashe kurangiza ubuzima bwe mu mahoro. Kuba Yozefu mu rupfu rwe yaraguye mu maboko ya Yezu na Bikira Mariya, nicyo cyatumye agirwa umutabazi w’abagiye gupfa, akaba kandi n’umurinzi w’abakiri mu rugendo kuri iyi si.