01 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Int 1,26-2,3 (cyangwa Kol3,14-24); Mt 13,54-58
Nyrubutungane Papa Piyo wa XII niwe wahaye umunsi mukuru w’abakozi ishusho ry’ubukristu. Mu mwaka w’1955, nibwo uwo munsi yawuragije Mutagatifu Yozefu ngo awubere umurinzi; Yozefu ubwe wari umubaji i Nazareti. Mutagatifu Yozefu niwe rugero rw’abakozi b’abakristu; we wakoreye Yezu kandi agakorana na We.