18 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Yosefu yavutse ku babyeyi bakennye cyane, bari batuye i Kupertino mu Butariyani. Bgombaga guca inshuro kugira ngo babone ikibatunga. Yosefu akurira mu miruho ivanze n’ubukene ariko ntibyamuca integer ngo areke kwihatira ubukiristu no gukomeza intego ye yo kuziyegurira Imana. Amaze kuba umusore, yasabye kwinjira mu muryango w’abafaransisikani. Baramurushya cyane kubera ko Atari yarize agashiri na kamwe. Byakubitiyeho kandi na none ko iyo yabaga asenga yatwarwaga buroho maze ibyo byose bigatuma barushaho kumunaniza. Nyamara kubera ko yari azi kandi yarakunze imibereho ya Mutagatifu Fransisko, yabashije kwihanganira ibyamubabazaga byose, yihanganira agasuzuguro, akomeza ahubwo kwitagatifuza no kwicisha bugufi. Nyuma, buhoro buhoro Yosefu yashoboye kwiga, bigera igihe ndetse ahawe ubusaseridoti. Ukwihangana kwe, ukwigomwa no kwicisha bugufi yari afite byatangazaga abamubona bose. Kuri we imibabaro yagiraga yamufashaga kuzirikana igihe cyose Yezu ku musaraba.