Yuli wa I

12 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Yuli yari umuromani. Nyuma y’urupfu rwa Papa Mariko mu mwaka wa 337, yuli niwe wamusimbuye ku ntebe aba umushumba wa Kiliziya. Ku ngoma ye yanyomoje bikomeye idini yari yadutse yigisha ko Yezu Kristu adafite kamere ebyiri, ko adakomoka ku Mana Data. Icyo gihe ni nabwo yakiriye iwe Atanazi wari umwepiskopi wa Alegisandiriya (Ariwe Mutagatifu Atanazi) wari uje ahunze abayoboke by’iryo dini. Yuki yandikiye abakristu b’iburasirazuba ibaruwa ikomeye cyane arengera Atanazi. Inama nkuru ya Konsili irangiye, Atanazi yashoboye gusubira muri Diyosezi ye ya Alegisandriya. Papa Yuli yandikiye abakristu b’iyo Diyosezi ibaruwa nziza cyane abashimira ubutwari bukomeye bagize bongera guhamya ukwemera kwabo.