Yuliya Billiat

08 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 22 Kamena 1969, Papa Pawulo wa VI yashyize mu rwego rw’abatagatifu umubikira w’umufransakazi wababaye cyane mu myivumbagatanyo ya rubanda yabaye mu Bufaransa mu mwaka w’1789. Yuliya wari warakunze Kristu kuva akiri muto, yabigaragaje kare yigisha gatigisimu abandi bana b’urungano rwe. Mu myivumbagatanyo rero yabaye mu Bufransa, abasaseridoti n’abakristu bamwe baraharenganiye bitavugwa. Yuliya yashavujwe cyane n’ibyo bakoreye Se bashaka kumwica, bimuviramo ndetse uburwayi amugara uruhande rumwe, amara igihe kirekire ateguka. Aho bamenyeye ko nawe ari umukristu afite ukwemera kutajegajega, yarafashwe, bashaka kumutwika ari muzima. Nibwo rero bateguye itanura ngo bamujugunyemo, nuko inshuti ze ziramugoboka zimujugunya mu muba w’ibyatsi bari bahetse ku ngorofani. Yuliya agenda atyo arenga imisozi n’indi agera i Amiens, aba ariho yihisha. Mu mwaka w’1804, yashinze umuryango w’abihayimana:«Notre Dame pour l’Education des jeunes fillees» (Umubyeyi w’uburezi bw’abana b’abakobwa). Akimara gushing uwo muryango, igitangaza cyamubayeho maze akira indwara yari amaranye igihe kirekire. Mu mwaka w’1809, uwo muryango wimutse mu Bufaransa, ujya i Namiri (Namur) mu Bubiligi. Nyuma, uwo muryango wakwiriye no mubindi bihugu by’Uburayi: mu Buholandi(Amelsfoort) no mu Budage (Coesfeld). Yuliya yitabye Imana mu mwaka w’1816, umurambo we ushyingurwa i Namur mu Bubiligi.