16 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Yuliyana akomoka muri Aziya. Ababyeyi be bari abahakanyi kuko batemeraga iby’ubukristu. Niyo mpamvu Yuliyana yigishijwe Ivanjili rwihishwa iwabo batabizi kugeza igihe aherewe Batisimu. Ageze mu gihe cyo gushaka, ababyeyi be bashaka kumushyingira umusore w’umuhakanyi. Uwo musore yari umucamanza, akaba n’umuntu urwanya ubukristu. Yuliyana yari yararahiye kandi ko atazarongorwa n’umuntu w’umuhakanyi. Nuko aho uwari ugiye kumusaba aziye, Yuliyana amubwira ko ari umukristu, kandi ki niba ashaka ko bashyingiranwa ari uko nawe yakwemera kuba umukristu. Nibwo uwo musore w’umucamanza bimubabaje cyane; ntibyatinda aramufatisha. Kubera ko yari umucamanza aramubwira ati:«Hakana ubukristu nkurongore cyangwa nkwice urupfu rubi». Yuliyana ati: «Ndi umukristu si nzigera nihakana Yezu; ukore uko ushatse». Nuko baramufata bamuzirika ku giti, umutwe ucuritse, bamutwika ibirenge buhoro buhoro, banamutobora ibiganza n’imisumari. Yuliyana ariko arabananira, yemera gupfa aho guhakana ukwemera gutagatifu. Aho bigeze umucamanza ategeka ko bamusuka ku mubiri amavuta yatuye, abonye ko nabyo ntacyo bimutwaye, ategeka ko bamuca umutwe. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.