Yuliyana Falkoniyeri

19 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Ababyeyi be barinze iyo bagera mu za bukuru barabuze urubyaro. Ni mu mwaka w’1270 Imana yabagiriye ubuntu, babyara umwana w’umukobwa ari we Yuliyana. Amaze kuzuza imyaka cumi n’ine, yasabye guhabwa umwambaro w’abihayimana b’aba Servites, ariko akomeza kwitagatifuza iwabo mu rugo. Ndetse n’ababyeyi be aho bapfiriye, ntiyigeze atezuka na rimwe ku ntego ye yo kurushaho kujya mbere mu butagatifu. Haciye iminsi yakoranyije abandi bakobwa bagenzi be, maze barema umuryango w’abihayimana. Intego yabo yari kwita ku rubyiruko no ku barwayi. Uwo muryango wemewe na Papa Benedigito wa XI mu mwaka w’1304.