07 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Yuliyana yavukiye I Retine, bugufi y’umujyi wa Liyeje ho mu bubiligi. Yabaye imfumbyi akiri muto, arerwa na’ababikira b’i Mont Cornillon kandi bamurera neza bishobotse. Na we ubwe nyuma yiyeguriye Imana mûri uwo muryango. Umunsi umwe yatwawe buroho mu masengesho yiherereye asenga. Nuko yumva ijwi rimuhishurira ko mu minsi mikuru Kiliziya ihimbaza habuzemo umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Ibyo bintu bikomeye cyane yari ahishuriwe yabigumanye igihe kirekire mu mutima we, ntiyagira umuntu n’umwe abibwira. Mu 1225, nibwo yatinyutse kubihishurira umuntu w’inshuti ye, nyuma aza no kubyongorera n’umwe mu basaserdoti. Mu 1246, umwepiskopi wa Liège, Roberti wa Tarote, yashyizeho umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya muri diyosezi ye. Nyuma y’imyaka cumi n’umunani (18), mu 1264, Papa Urbain wa IV wari warabaye i Liege, nibwo yashyizeho umuni mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya mûri Kiliziya yose. Mbere y’uko uwo munsi mukuru wemwerwa, Yuliyana baramurwanije bikomeye bakeka ko ari byo ahimba, ariko izo ngorane zose akazitura Nyagasani.
Yitabye Imana ku wa 5 Mata 1258 ; mbere y’uko uwo munsi mukuru wemerwa mûri Kiliziya yose.