Yustini

01 Kamena | Liturijiya y'umunsi | 1kor 1, 18-25; Mt 5,13-16
Yustini yamaze igihe kirekire mu mashuri, aba umwe mu bahanga bari bazwi mu gihe cye. Yari afite umutima uhugukiye kumenya Imana kandi akaba umuntu ugira ubusabane n’urugwiro muri bagenzi be. Aho arangirije amashuri nawe ubwe yashinze ishuri, akaryigishirizamo cyane cyane iby’iyobokamana. Muri icyo gihe Yustini yanditse inzandiko ebyiri azoherereza abatware b’Abaromani batotezaga Kiliziya. Muri izo nzandiko Yustini yaburaniraga Kiliziya gatolika n’abakristu bayemera. Iya mbere cyakora yagize akamaro gakomeye kuko yahagaritse itotezwa ry’abakristu, n’ubwo bwose bitamaze kabiri. Nyuma abategetsi b’igihugu baramwikomye baramufunga, bamuhora ko yigisha hose iby’ubukristu. Bamushyikiriza rero urukiko, nuko umucamanza abaza Yustini ati :«Koko wibwira ko nyuma y’urupfu rwawe uzajya mu ijuru ?» Yustini aramusubiza ati :«Si mbyibwira gusa ahubwo ndabizi neza. Nemera nta gushidikanya ko umuntu wese wakiriye Ijambo ry’Imana akarizirikana, azarijyamo». Ngo amare kuvuga gusubiza atyo rero batangira kumugirira nabi cyane, nuko amaze kuzahazwa n’inkoni bamuca umutwe. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yazize ko yemeye Imana n’umwana wayo Yezu Kristu wacunguye abantu.