05 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Mu bayahudi urugo rutabyaraga ngo rusige imbuto bavugaga ko rwavumwe ! Elizabeti na Zakaliya nabo babanje kubura akana. Elizabeti yari ingumba, bongeye kandi bombi bari bageze mu za bukuru. Ariko rero bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Zakaliya yari umuherezabitambo kuko yakomokaga mu muryango wakoraga imirimo ya gisaseridoti muri Hekaru. Mu isezerano rya kera, inzu (imiryango itandukanye ifite igisekuru kimwe) zajyaga ibihe. Utahiwe agakora icyumweru cyose igihe cy’inzu ya Zakaliya rero kigeze Zakaliya aba ariwe utorwa kujya gutura Imana igitambo. N’uko igihe yari mu ihekaru, Umumalayika wa Nyagasani aramubonekera, amumenyesha ko amasengesho ye Imana yayumvise. Ati :«umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani»(Lk 1,13b - 15a). zakaliya yashatse gushira amatsiko yaka Malayika ikimenyetso cy’ukuri kwabyo. N’uko kuva ubwo aba ikiragi kugeza igihe Yohani avukiye. Hanze rubanda rwari rumutegereje rwibaza impamvu yatinze mu i hekaru, aho asohokeye atakibasha kuvuga, aca amarenga, nibwo bamenye ko yabonekewe. Nyuma nta kigeze kivugwa kurupfu rwa Zakaliya na Elizabeti. Cyakora bakeka ko baba barapfuye Yezu akiri muto.