Zita

27 Mata | Liturijiya y'umunsi |

Zita yavutse mu muryango ukennye cyane mu gihugu cy’Ubutaliyani. Bugufi y’iwabo hari hatuye umugabo w’umukungu wakundaga kubona Zita abunza utuntu muri izo ngo z’abakire. Maze kubera ubwitonzi n’ubupfura yabonanye Zita amuha umurimo mu rugo rwe. Nuko akorana umutima mwiza imirimo yose ategetswe kandi ntahweme no kwitagatifuza. Kuko umwanya wo kuruhuka yawuhariraga isengesho. 

Yigomwaga ibintu byinshi bimunezeza, akiyoroshya, mbese agacisha make kandi ntiyirengagize na rimwe abashonji baje gufunguza muri urwo rugo. Ngibyo ibyamufashaga kunogera Imana. Nta na rimwe yatinyaga icyababaza umubiri we ahubwo we yirindaga ibyawushimisha byose. Zita yapfuye afite imyaka mirongo itandatu, agwa muri urwo rugo agikomeye ku ntego ye yo kwitagatifuza muri byose.