Paruwasi Muhura yashinzwe mu mwaka wa 1968, guhera icyo gihe kugera mu 1972 yayoborwaga na padiri NKERABIGWI Augustin. Mu mwaka wa 1972 kugeza mu mwaka wa 1977 yayobowe na padiri CARLISAIA BELLOMI wo mu bamisiyoneri bera. Mu mwaka wa 1977 kugeza ubu paruwasi Muhurayeguriwe abapadiri b’ababarinabite. Umuryango w’abahayimana abamisiyoneri bashinzwe na Mutagatifu Antoine Maria ZAKARIYA. Uwabaye padiri mukuru wa mubere wo muri uwo muryango ni padiri Giovanni M. SALA. Uyu yahabaye kugera mu mwaka wa 1990, nuko asimburwa na padiri Mario M. FALCONI uhari kugeza n’ubu. Abari muri uwo muryango ubu bakorera I Muhura ni:
Padre Mario Maria FALCONI
Padre SOTA GANYWAMULUME Marie Emmanuel
Padre Varghese Maria Kalambattukudy( p. Georgio)
Padre Epaphrodite Maria GAFARANGA
Padre VUNINKA MILIMBA Marie Emmanuel
Fr GASANA Jean Damascene
Umuryango w’ababarnabite bakora umurimo w’iyogezabutumwa ariko bakibanda ku gufasha urubyiruko mu iterambere rya Roho n’iry’umubiri. Niyo mpamvu bibanda kenshi ku mashuri. I Muhura bamaze gushing amashuri agera kuri cumi n’abiri, harimo na secondaire. Ayo ni:
ECOLE PRIMAIRE DE MUHURA CATHOLIQUE
G.S BIBARE
ECOLE PRIMAIRE DE NYAGASOZI
ECOLE PRIMAIRE DE KIRWA
ECOLE PRIMAIRE DE GATEGERO
ECOLE PRIMAIRE DE GATOBOTOBO
G.S GASANGE
G.S. GITI
ECOLE PRIMAIRE DE NGANGE
G.S MAMFU
LYCEE SAINT ALEXANDRE SAULI DE MUHURA
COLLEGIO SANTO ANTONIO MARIA ZACCARIA DE MUKO.
Aya mashuri abiri ya nyuma ni bimwe mu bikorwa by’ingirakamaro byakozwe n’ababarnabite. Harererwamo abana benshi bavuye mu mpande zose z’igihugu kandi n’abahaciye bafatiye igihugu runini
Ishuri ryitiriwe mutagatifu Alexandre sauli ryakinguye imiryango mu mwaka wa 1990. nyuma y’intambara ya 1994 ryongeye gutangira neza n’amashami abiri, iry’uburezi n’iry’amategeko n’ubutegetsi. Muri 1998, ishami ry’uburezi ryimuriwe I Byumba, risimburwa n’iry’ubucuruzi n’ibaruramari. Mu mwaka wa 2005, ishami ry’ubutegetsi n’amategeko naryo ryavuyeho hashyirwaho iry’ikoranabuhanga. Ubu rero hari amashami atatu ariyo:
Ibaruramali
Ikoranabuhanga
Ubudozi
Ubu ikigo kiyoborwa na sr KAMANA Febronie, umubikira wo mu muryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu. Harererwa abana b’abahungu n’ab’abakobwa.
Ifoto ya Lycee saint Alexandre Sauli de MUHURA
Ikigo cya COLLEGIO SANTO ANTONIO MARIA ZACCARIA DE MUKO nacyo cyubatswe n’abapadiri bo mu muryango w’ababarnabite. Cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2011 n’amashami y’ubwubatsi n’imirimo rusange. Iri shuri ryatangiye ryigenga ariko mu mwaka wakurikiyeho ryahindutse iryigenga rifatashwa na Leta. Nuko hiyongeraho n’ishami ry’ikoranabuhanga. Iri shuri ryakira abana b’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa kugira ngo bahigire ubumenyingiro. Iri shuri kandi rifite intego nyabutatu, ni ukuvuga: indangagaciro, ukwemera n’ubumenyi ( discipline, foi et science). Ibyo nibyo umuryango w’ababarinabite ushaka gufashamo abana b’u Rwanda.
Ubu abakoramo ni :
Padre Epaphrodite Maria GAFARANGA Umuyobozi w’ikigo
Padre VUNINKA MILIMBA Marie Emmanuel ushinzwe umutungo w’ikigo
Padre Varghese Maria KALAMBATTUKUDY ushinzwe imyitwarire y’abana
Collegio santo Antonio Maria ZACCARIA - MUKO
Collegio santo Antonio Maria ZACCARIA ku musozi wa MUKO
Paruwasi yitiriwe umuryango Mutagatifu w’I Nazareti- muhura uko igenda ikura, igenda inatera imbere mu bikorwa by’amajyambere ndetse no ku bya Roho. Ubu imaze kwibaruka abasaseredoti batatu aribo:
Padiri Rurangangabo Felecien + ( wa diyosezi)
Padiri Emile Bienvenue HAKIZIMANA ( wa diyosezi)
Padiri Nsengiyumva Vincent ( barnabite)
Abitegura kuba abapadiri ubu ni
Faratiri NDAYAMBAJE Ildephonse ( wa diyosezi)
Faratiri Alphonse SINABAJIJE ( Barnabite)
Faratiri Gaspard KUBWIMANA ( wa diyosezi)
Faratiri Fiacre ISHIMWE ( wa diyosezi)
Faratiri Clement HAGENIMANA (Abapadiri bera)
Faratiri Sylvain SIBO NDAGIJIMANA( Barnabite)
Faratiri Leonidas MUYIZERE ( Barnabite)
ABABIKIRA
Sr MUKARUGIRA Chantal Vestine ( uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
Sr MUKESHIMANA Esperance ( disciple de Jesus Eucharistique)
Sr MUKAYIGIRE Odette ( sr guadelupine de la salle)
Sr MUREBWAYIRE Leocratia
Sr MUKANKUBANA Emerita(uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
Sr MUSABYEMARIYA Eugenie
Sr UWIZEYIMANA Angela ( abakarikuta)
Sr MUKAKAYUMBA Maria( uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
Sr MUKANTWALI Judith ( abenebikira)
Sr MUKABUGINGO Petronille ( inshuti z’abakene)
Sr KAYIGIRE Micheline ( abakarikuta)
Sr UMUHOZA Virginie ( inshuti z’abakene)
Sr UWIMANA Mediatrice ( abahire ba Nyina wa Jambo)
Sr MUKAGATETE Christine(uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
Sr NAKABONYE Marie Chantal (abahire ba Nyina wa Jambo)
Sr MUKAGATERA Dancilla ( abizeramariya)
Sr AHITEGEYE Louise (Umwali w’umutima wa Mariya)
Sr UWIMBABAZI Mediatrice
Abitegura kuba ababikira ni
KABAGWIRA Honorine ( uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
UWAMAHORO Flavia ( uwiyeguriye Roho Mutagatifu)
Abanjerike ba Mutagatifu Pawulo ni bashiki b’ababarnabite. Nabo bashinzwe na Mutagatifu Antoine Maria ZACCARIA. Aba babikira bageze I Muhura mu mwaka wa 2007 bazaza bazanywe n’ababarinabite kugira ngo bakore mu kigo cy’imfubyi cyitiriwe mutagatifu Yozefu cy’I Muhura cyayoborwaga n’umulayiki w’umutaliyani witwa AMELIA. Ubu iki kigo kirimo impfubyi zigera kuri 97. Ababikira bazitaho ubu ni :
Sr NALUZIGE Odila
Sr UZABAHARI Julienne
Sr MAKOKO Ves
Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu bashinzwe n’umuhire Elena GUERRA nabo bageze I Muhura mu mwaka wa 1977. Nabo bakora umurimo w’iyogezabutumwa muri paruwasi ya Muhura, by’umwihariko mu kigo nderabuzima cya Muhura. Ubu communaute yabi I Muhura igizwe na :
Sr SYLIVESTRINE Christine
Sr MUKANKWIRO Eugenie
Sr MUKAMUGENZA Annonciata
Sr KAMANA Febronie
Sr NYIRAMARIZA Claudine
Sr DUSABEMARIYA Jacqueline
Novice KAWERA Clemence
Inzu y’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu
Ikigo nderabuzima cya MUHURA
Ubu paruwasi ifite abakirisitu bagera kuri….…… bari mu macentarali icyenda ariyo:
MUHURA
BUGARURA
NYAGASOZI
GASANGE
TANDA
GITI
MWENDO
BURIMBI
NGANGE.
Imiryango remezo ni 176. Iyi paruwasi iri ku buso bwa km2....... iri mu turere tubiri aritwo Gatsibo na GICUMBI
Bikorewe I Muhura le 10 Mutarama 2015
Padiri Epaphrodite GAFARANGA
Description | Chiffres |
---|---|
Démographie | |
Population | 104.894 |
Catholiques Baptisés | 61.927 |
Catéchumènes | 2.951 |
Total Catholiques | 64.878 |
Pourcentage Catholique | 61,85% |
Organisation | |
Centrales | 11 |
Succursales | 2 |
Communautés de base | 214 |
Consacrés | |
Prêtres Diocésains | 0 |
Prêtres Fidei Donum | 0 |
Prêtres Religieux | 6 |
Frères Religieux | 0 |
Sœurs Religieuses | 9 |
Instituts de Vie Consacrée | 0 |
Communautés des Frères | 0 |
Communautés des Sœurs | 0 |
Laïcs | |
Grands Séminaristes | 3 |
Petits Séminaristes | 8 |
Membres des MAC | 722 |
Catéchistes | 82 |
Ministres Extraordinaire de l'Eucharistie | 100 |
Vie Sacrementale | |
Baptême | 852 |
Eucharistie | 458 |
Confirmation | 783 |
Onction des Malades | 178 |
Ordination Sacerdotale | 0 |
Mariage | 35 |
Enseignement | |
Ecoles Maternelles | 29 |
Ecoles Primaires | 30 |
Ecoles Techniques (TVET) | 3 |
Ecoles Secondaires | 23 |
Instituts Supérieurs | 0 |
Oeuvres Médicales, Sociales et Caritatives | |
Centres Nutritionnels | 1 |
Centres de Santé | 1 |
Hôpitaux | 0 |
Service aux handicapés | 0 |
Action Familiale | 1 |
Home pour vieillards | 0 |
Home de personnes vivant avec VIH/SIDA | 0 |
Centres sociaux de Développement | 0 |
Ateliers de couture | 1 |
Artisanats | 0 |
Centres d'Education de base | 1 |
Centres des Jeunes | 0 |